UbwiruKirimbuzi Avatar

system
#UbwiruKirimbuzi

Brought to you by Captain @lisa

12:30

Most Viewed Profile

Avatar


Lena Umutesi

Designer, UI/UX

Kigali, RW

April 1, 1998




News 6

Comments 8

SoS Power 6800



News 6

Comments 8

Sop Kgl 790




Interests

News #UbwiruKirimbuzi Labels Games Friends Games Friends Food Design Art Photos


Hey!

People are looking at your profile. Find out who.




#UbwiruKirimbuzi Social Media


Avatar 10 December, 2019

by Aline UWITONZE

Ugenekereje wasanga nibura umuryango w’abirabura ukeneye imyaka 228 kujyira wiyubake mubutunzi nkubwo umuryango w’abazungu ufite uyu munsi

by Aline UWITONZE 10 December. 2019 @UbwiruKirimbuzi.com 174 Views

Northern Lights
Northern Lights



Ugenekereje wasanga  nibura umuryango w’abirabura  ukeneye imyaka 228 kujyira wiyubake  mubutunzi nkubwo umuryango w’abazungu ufite uyu munsi
 
Abenshi mubashaka akazi bahora biteguye cyane kwitabira inama ivuga kuguhitamo no kunoza umwuga yatangijwe na   Dr. Martin Luther King Jr ibera mumujyi wa  New york  muri leta zunze ubumwe z’Amerika ishami  rishinzwe umurimo ahitwa   (Reuters / Lucas Jackson).
Ubukungu nibukomeza kwitwara nkuko bimeze  uyu munsi, abanyafurika b’abirabura bakennye bakora nk’abakozi bo murugo uzasanga bibasaba nibura imyaka 228 kujyirango nibura nibura bajye mubuzima nkubwo mujyenziwe w’umuzungu bahuje umurimo wo gukora murugo  abayeho uyu munsi, uramutse nanune ujyereranyije umuzungu utuye iburaye ukora murugo uko abayeho n’umuzungu wo muri amerika yepfo cyangwa abo bita abalatini wasanga uwo mu latin bizamusaba imyaka 84 kujyirango abe yijyejeje kubutunzi n’imibereho uwo bahuje w’umuzungu afite uyu munshi, ese harabura uburyo bw’isaranganwa mutungo,byatewe n’ihindagurika ry’ubukungu bw’amerika, gusa biragoye kw’abantu bibara bazaziba icyi cyuho.

Hari amahame yasohotse icyi  cyumweru  yabanje kwigwaho  yafasha mukuziba  icyuho kiri hagati yabantu batandukanye  m’ubutunzi, iyi nyigo nshya yashyizwe ahagaragara  nikigo cyitwa Institute for Policy Studies (IPS) kubufatanye na  Corporation For Economic Development (CFED), izi  nyigo  ahanini zakozwe hashingiwe ku mutungo utunzwe  n’imiryango itandukanye kuva mu  1983 kujyeza  muri  2013, birumvikana neza  ko  ibyo byafashe  imyaka 30 hasuzumwa neza ibitekerezo by’ubukungu hanashyirwaho  ingamba  zitandukanye nkuko biva mu bitekerezo bya Perizida Ronald Reagan wayoboye Leta zunze ubumwe z’Amerika  kuva 1981-1989, muri  iyo myaka 30  habayeho  kwaguka mubuucuruzi  mpuzamahanga gusa  hanabayeho ihananuka  ry’ubukungu   bijyizwemo uruhare n’ibitonyanga byibasiye ikoranabuhanga ndetse  n’izamuka rikomeye ry’ibiciro.

Umwanditsi yasuzumye neza maze  asannga umutungo ujyereranyije  w’umuryanngo  umwe w’abazungu baba iburayi warazamutseho nibura 84 mu gihe kingana nimyaka 30 yonyine uwo muvuduko w’izamuka  ry’ubukungu iburayi yarasuzumye asanga ukubye gatatu umuvuduko ubukungo bw’umuryango umwe uba muri africa kandi nanone bugakuba 1.2 umuryango umwe uba muri amerika yepfo cyangwa se abitwa abalatini.
Kujyirango iyo mibare tubonye hejuru tuyumve neza reka dukoreshe ingero zamafaranga, abahanga mubyubutunzi muri Amerika bakorera ikinyamakuru Forbes barenga 400 basanze nibura umutungo mbumbe wiyonjyeraho 736% muri icyo gihe bamaze bakora ubushakashatsi, bivuze ngo nuramuka ukoze ijyereranya kuribyo byajyaga imbere mu butunzi muriyo myaka 30 wasanga nibura umuryango umw w;abazungu umutungo wabo  mbumbe wariyonjyereyeho  $18,000 buri mwaka gusa nanone nureba muri africa uzasanga umutungo w’umuryango wariyongereyeho $750 yonyine buri mwaka naho abalatini bo umutungo wumuryango wiyongeragaho $2,250 buri mwaka.
Uko ibihe bijyenda bisimburana usanga inzu itabogama n’ibikorwa byayo ni bimwe mu byagiye bizana uburiganya maze abaturage birabura batanjyira kubura uko bazamura ubutunzi bwabo mu gihe cya buri myaka icumi, umuhanga ukomeye cyane mubirebana n’ubukungu witwa  Thomas Picketty yaravuze ati mushimire  ibumoso bw’ibbibahungabanya, maze muzashobozwa kujya mbere musatira igisekuru cyubashywe cyane mubutunzi, ibyo kandi byashimangiwe n’umwanditsi  ukomeye witwa “Chuck Collins”  gusa nanone icyo atijyeze yerura ngwavuge nuko Leta zubze ubumwe za Amerika arizo ziganje cyane mu kwinjira mumuryango wimakaza imbaraga zubukire usanzwe wihariwe n’abazungu.

Iyi nyigo yibanze cyane mukureba umutungo w’amafaranga, imari n’imigabane ndetse n’ubundi butunzi bugaragara kuri murandasi gusa ntibijyeze na rimwe bita kukureba Imodoka n’ibindi bintu bishyira umuntu aba afite, nk’izindi nyigo zose zisesengura ibyerekeye igwizatunga ku miryango ibi byakozwe kandi batabariyemo abaturage batuye muri  Amerika, abaturiye inyanja ya pacifica, ndetse n’abanyamerika b’abanyaziya kuko ntamakuru ahagije abagaragaraho n’ubutunzi bwabo.

Mumyaka myinshi yatambutse byagiye bizamura cyane uburyo abantu batekereza ku busumbane buri mu igwizatunga, gusa nanone usanga biterwa naho umuntu aherereye, ubumbane mu mitungo nikintu bigoye gusobanura no kuvugaho, ujyendeye ku nyigo yajyiye hanze umwaka wa 2018 yakozwe na Demos, usanga igaragaza ko nibura amafaranga yo hagati y’injizwaga n’umuzungu w’iburayi muri 2011 nibura yari  50 kw’iajana yayinjizwaga numuntu winjiza menshi  muri Afurika cyangwa muri Latin ariko nanone icyo gihe umuryango wo hagati na hagati w’abanyaburayi wari ufite ubutunzi bukubye inshuro 16 umuryango wo hagati n hagati muri Afurika.

Byafashe imyaka isaga 400 y’ubucakara, ndetse n’ikimenyane gikomeye mw’itangwa ry’akazi ndetse no kwikubira amasoko kujyirango abazungu b’abanyaburayi bashyiremo icyuho kigaragara mu butunzi hagati yabo n’abandi kw’isi uyu munsi, ka dufate urujyero kujyirango tubisobanukirwe neza; mu gihe ibikorwa by’inzu ihirimbanira ibikorwa binyuze mumucyo (Fair Housing Act ) yakoreshaga ikimenyane muri yo nzu muburyo butemewe n’amategeko ho mu1968, abaturage b’abirabura batakaje uburyo bwari kubasha mukuzamura ubukungu n’ubutunzi bwabo mu gihe cy’imayaka 20 yari gukurikira  ibyo byose byatewe no kugoreka itegeko gusa,

Uburyo ubutuni bw’umuryango bugabanyijwe bisa neza neza n;uburyo ahahise hagaragaza uko uyu munsi hameze, Chuck Collins yatangarije ikinyamakuru cyitwa ‘The nation” ati  dufite igitinyiro cy’imbitse cy’ubusumbane mu mutungo kandi byamaze kuganza ibitekerezo byacu muri rusange kuko ubu tuvuga ko nibura hari ibibuga bingana gusa byo gukiniramo.
Ubusumbane mu mutungo w’umuryango bukomeza kujyenda bukura bidatewe kandi no gusumbana kw’amafaranga umuryango winjiza, usanga abazungu baba bagomba gusohora amafaranga menshi mubintu bakenera byibanze gusa nanone ntibibakenesha kuko umutungo wabo buryo wiyonjyera n’ibintu byubatswe kuburyo bahora binjiza amafaranga kuva ku gisekuru kimwe uzamuka ku kindi binjiriza ku kintu kimwe bubatse, bimeze nkuruziga mbega ibyo bubatse, usanga ariko nanone uduce dukenye aritwo dufata iyambere mu gushyiraho imisoro ku mitungo nayo umuntu yinjiza kujyirango nibura bunganira ibigo byabp byamashuri bya leta ibyo ninabyo biba intandaro yo gusubira inyuma kw’iremer ry’uburezi kuko amafaranga ava mu misoro rimwe aba yagabanyutse.

Umuryango ufite imitungo runaka ubundi ufasha abana babo kwishyura ishuri cyanw se ukabishyurira ibikenerwa mu rugo, ukaba wanabaha igishoro gikenewe kujyirango nabo batanjyira imishinga ibyara inyungu, ibyo iyo bikozwe neza usanga bifasha abazabakomokaho kuko bavuga hari urwego bateguriwe bajyiye kujyenda bazamukiraho, usanga nanone ubutunzi kandi bufasha mukugoboka umuntu mugihe ahuye n’ibibazo bimutunguye kuko akenshi usanga bibaho ko umuntu atakaza akazi mu buryo bw’igihe gito bityo akaba atunzwe n’imitungo ye yajyiye ashakashaka agifite uburyo ibyo bikamurinda gushyushya umutwe ajya mu myenda itandukanye.

Ujyendeye ku byatangajwe n’umuhanga mu bijyanye n’imibanire wo muri kaminuza ya  Princeton witwa Dalton Conley usanga koko umutungu w’umuryango umwana avukamo ujyira uruhare rukomeye mukujyena ahazaza uwo mwana azajyira mu birebana n’ubukungu, Dalton Conley nawe ajyenda imitungo ntiyijyeze abariramo imodoka n’ibindi bikorosho umuryango ufite yasanze n’ubundi umuryango ukennye mu burayi uba uri hafati y’umutungo ungana  $10,000  kujyeza  $15,000 mu gihe usanga muri Afurika benshi umutungo wabo ntanawo uri hasi y’amazi ahubwo aho kujyira umutungo ugasanga bari mu myenda itandukanye, niyo mpamvu usanga akenshi usanga abantu baguriza badashyira mugaciro bahitamo kufatirana abakene bagafunga umwuka bakaguriza abakene bityo bakaba basa nk’ababashyizeho umugogoro.

Ingingo zikomeye zishingiyeho iyi nkuru zajyiye zikomorwa cyane ku byegeranyo n’imbwirwaruhame zatambutse zivuga ku cyuho gikomeye kiri mw’igwizatunga hagati y’imiryango y’abirabura ndetse niy’abazungu b’iburayi, ndetse n’ingamba zajyira bifatwa kujyirango icyo cyuho kigabanyuke ibyo nibyo byaguye iki cyegeranyo.

Ubutegetsi butandukanye bwishyize hamwe bwajyiye bukora ibikorwa bitandukanye kujyirango bufashe kugabanya ikibazo cy’ubutunzi harimo nko kwishyura amafaranga y’ishuri, kuzigamira ingo zitandukanya ibizabatunga nibajyera muzabukuru gusa ikibabaje kurusha ibyo nuko usanga nubundi amenshi muri ayo madolari asubira muri babantu basanzwe bafite ubutunzi buhagije, kuva mu 1994  usanga leta zitakaza amadolari menshi  mu kuzamura ubutunzi mbumbe bw’imiryango kujyeza ubwo bamaze kuyakuba gatati, mu 1994 yari $200 biliyoni  mu mwaka ushize bwo hakoreshwaga asaga $660 billiyoni ujyendeye ku nyigo yashyizwe hanze na IPS kubufatanye na CFED.

Ikintu gitwara amafaranga menshi muri ayo mafaranga leta itanga y’unganira imiryango usanga amenshi ajyenda mugushakira abaturage aho gutura ndetse no kubatanjyira amahoro n’imisoro, muri 2013 hari inyigo yashyizwe hanze na NPP (National Priorities Project)  yerekana ko 77% y’inyungu leta  itangamo nkifashanyo yose y’ijyira ku bantu nubundi bafite binjiza  hagati ya $75,000-$500,000 buri mwaka, ibyo nubundi ntago bijya kure yibyo twabonye haruguru ko nibura ⅔ by’imfashanyo leta itanga nk’ingoboka kubajyeze muzabukuru  nubundi yijyira kubantu basanzwe bafite ubutunzi bufatika, nubwo uyu munsi turi gukoresha imbaraga nyinhsi kujyirango habeho kuringanira mu mutungo usanga n’imbaraba dukoresha ngo dufashe abakene nubundi zisubirira kubasanzwe batunze maze udusigazwa akaba aritwo tujyera kubakene, niyo mpamvu abakire bemeza ko uwakize azakungahara naho umekene agatindahara.

Guhozaho ndetse nizamuka rikomeye ry’cyuho cy’imitungo ku miryango itandukanye nikimbwe mu bitiza umurindi gutsikamira abanyafurika b’abanyamerika,  kuko usanga bashigikiye cyane igwizatunga ku miryango y’abazungu bityo bikaba arinabyo bikomeza kuba inkomoko n’intandaro ikomeye y’irondaruhu, abacamanza nka William Darity Jr impuguke akaba na porofeseri w’umyafurika w’umunyamerika wize ibijyendanye n’ubukungu muri kaminuza ya Duke, yashyize hanze umushiga ushyigikira kandi ukimiriza imbere abanyafurika b’abakene, hari higanjemo gushora muri serivise z’ubuziman, uburezi, ibikorwa remezo ndetse no gutanga igishoro cyo gutangira imishinga ibyara inyungu.

Gusa  nanone Politic yo kw’isuganya nayo  nyiyagezweho neza,  kuko itijyeze ibasha kurandura burundu icyuho cyigaragara mu butunzi bufitwe n’imiryango itandukanye hagati y’imiryango y’abazungu n’iyabirabura, IPS kubufatanye na CFED bajyiye bakora amaraporo menshi akubiyemo imibare y’inyamba zitandukanye zafasha mu kuzahura ubutunzi ku miryango yadindiye kuburyo yazajya ihita ifasha abakeneye ubufasha idaciye mu biganza byabashaka kw’igwizaho imitungo, harimo aho batanze igitekerezo cyijyira kiti; birakwiye ko umuntu wese wavukiye muri leta zunze ubumwe za amerika azajya ahabwa konti y’ubwizigame maze bakamushyiriraho amafaranga y’iafatizo, kandi bagakoresha ibijyega rusange kujyirango bifashe abantu bafite ubutunzi buri hasi kubasha gukomeza kw’izigamira,  kuburyo mu gihe umwana azaba ajyejeje imyaka 18 noneho yamafaranga y’izigamiye kuri ya konti ye yo kwizigamira akaba noneho yayakoresha mugutanjyira ibikorwa bibyara inyungu  cyangwa se akaba yamurihirira amashuri cyangwa se akayaguramo inzu ye bwite, maze agasagurira nanone amafaranga azamutunga mugihe azaba ajyeze muzabukuru. 
Ubwo iki gitekerezo cyatangwaga mu kiganiro mpaka nk’uburyo bufatika bwafasha mw’isaranganwa ry’imitungo ku miryango yose ndetse bakanaziba icyuho  cy’ubutunzi mu  miryango gusa nanubu uwo mushinga nturemezwa , gusa nanone raporo yajyiye ahagaragara yemeje neza ko mu gihe cyose twaba ntacyo dukoze twe ubwacu  ntakabuze ubu busumbane mu mitungo izakomeza kugaragara kandi ikomeze no kwiyongera  maze usange ubusumbane munzego zubukungu bukomeza kwiyongera kandi bukanirwemo cyane kuburyo bugoranye gusobanura muri Leta zunze ubumwe za Amerika. 
Niyo mpamvu ntangamba zifatika zifashwe n’ubundi umutunzi azakungahara maze umukene atindahare nkuko n’ijambo ry’Imana rivuga ko ufite byinshi zonjyererwa maze ufite duke we  nutwo afite akatwamburwa.




174 Views


 Like  Comment  Comment

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.
×

Any message or comments?


This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.










Contact : info[at]ubwirukirimbuzi.com


Avatar 16 min

Comments


Recently comments





Avatar

Lisa P

Have you seen this?
We are now mentally lazy and our ability to reason scientifically has been incapacitated. The write up below gives a vivid reality of the way we think.

Northern Lights

AFRICAN PENTECOSTALISM HAS GIVEN BIRTH TO A NEW BREED OF MENTALLY LAZY CHRISTIANS WHO SEE GOD AS A REWARDER OF MEDIOCRITY.

Use it. Blessing is already bestowed upon us. When we use it positively, we ask the Lord to bless it. The Bible says His Grace is sufficient for us. The Western world and Asians are excelling and dominating the world. Let no imam or pastor manipulate our minds while they jollificate in wealth and splendour while our people are mostly in abject poverty. Be wise. Worship of God is from the heart. Study, work and pray!!!




70. Iyobabwenge / Inanizabwenge


69. Amashirakinyoma kugitambo cy'amaraso


68. Ingemwe z'imitima miterano n'ishyano ryazo mumuryango nyarwanda


67. Umushinga wo gusenya umuntu


66. Ibyahishwe mu byahishuwe


64. Uruhare rw'idini mukwambura ubudahangarwa Umuryango Nyarwanda


60 Urwaho rw'idini mw'ingwingiza myumvire


65. IMANA NIKI? Part 3


63. IMANA NIKI? Part 2


61. GUCUMURA

ID Card

Friend Request

Avatar
Umwirukazi Z.
×

Meny





Contact : info[at]ubwirukirimbuzi.com


Demographic

Language

Country

City

System

Browser

OS

More

Target

Users

Active

Geo

Interests